Friday 3 June 2011

Ese Ubwongereza bugiye kuba indiri y'abahekuye u Rwanda?

Babifahijwemo n'imiryango itegamije inyungu bwite n'amaradio amwe namwe afashwa n'abanyamahanga kandi akorera aho mubwongereza, abateguye kandi bagashyira mubikorwa jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994, ubu baridegembya uko bishakiye mugihugu cy'ubwongereza.

Abakekwaho kumugararagaro ko bagize uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, nibura bageze kuri 4. Hariho umubare munini wabafite ingengabitekerezo ya jenocide batuye kandi bidegembya mu bwongereza. Bose bakomeje kwamamaza iyo ngenga bitekerezo babifashijwe mo nimiryango yiyita ko itegamije inyungu ndetse namaradio akomeye kw'isi.
Abanyapolitique bivugira ko barwanya ubuyobozi bw'u Rwanda, bakaba barimo gukora uko bashoboye kose ngo bakomeze gukingira ikibaba abo banyacyaha dore ko benshi muri bo bahuje iyo ngengabitekerezo. Ibyo babikora bagendeye kumurongo wo gukora politique yamacacubiri ishingiye kumoko adafite aho ashingiye.

No comments:

Post a Comment